HITAMO UMUSHINGA WAKUNZE.

DUTEGUTA IYI MISHINGA TUGAMIJE KUYEREKA CYANE CYANE URUBYIRUKO RUDAFITE AKAZI,KUGIRANGO NABO BABASHE KUVA MU BUSHOMERI CYANE KO KUYIKORA ISABA IGISHORO GITO CYANE

...

IYI MISHINGA TUYITEGURA TUGAMIJE KURENGERA UMUGUZI,KUKO IGICURUZWA KIVUYE MO KIBA GIHENDUTSE ,UGERERANYIJE NIBISAZWE BIGARAGARA KU ISOKO

...

IYI MISHINGA TUYITEGURA TUGAMIJE KURENGERA IBIDUKIKIJE,NO GUKOMEZA GUSUKURA IMIJYI YACU ,KUKO TUBYAZA UMUSARURO IBISANZWE BIBANGAMIYE ITUZE RYA MUNTU HAMWE N'IBIDUKIKIJE

...

GUKORA AMAKARA MUBISHINGWE

ESE WARUZIKO NAWE WASHOBORA GUKORA AMAKARA MUBISHINGWE BITAGUSABYE KUBA UFITE IMASHINI Z’ URUGANDA?

Uyu Mushinga ni mwiza Kuko:

1:Gutangira Uyu mushinga Bisaba Igishoro gito cyane.

2:Ibishingwe hamwe n’Izindi produwi zifashishwa mu gukora Amakara, ziboneka Henshi cyane mu Gihugu.

Rimwe narimwe hari igihe babiguhera Ubuntu bataziko ugiye kubibyaza umusaruro!

3:Kubona Abakiriya biroroshye kuko Amakara akenerwa n’Abantu benshi mu buzima Bwa buri munsi,Kandi ikindi arahendutse.

4:Kumenya gukora Amakara,ntibigoye Kuko n’Umuntu utarize yabishobora,Kandi bikamutwara byibura Amasa make cyane, akaba yamenye kuyakora.

5:Gukora uyu MUSHINGA,uba ugize uruhare mu kubungabunga ibidukikije,Kuko Ibiti byari bucanwe uba ubirengeye…

 

KANDA HANO USOBANUKIRWE UKO BIKORWA.

GUKORA IMITAKO MYIZA IKORESHWA KUNZUGI N’IBIPANGU

WARUZIKO NAWE WAMENYA GUKORA IMITAKO IKOZE MU BIKOMBE USANGA BINYANYAGIYE AHO UTUYE MURI KARITSIYE?

Iyi ni Imitako Ikunze kugaragara kunzugi n’ibipangu byo mungo z’Abateye Imbere.

Iyi mitako Iba igaragara neza  kuburyo udashobora gucyeka ko Ikozwe mu bikombe by’imicyebe usanga binyanyagiye hirya no hino ,bivamo inzoga zitandukanye.

Ibyo bikombe bakunze kubyita (Kanete).

 

Ibi bikombe kugirango bivemo umutako bisaba kubitunganya,ariko ntibisaba kubibyuza muruganda.

Nawe ubwawe wabyitunganyiriza,kuburyo bishobora kuvamo n’ibindi bikoresho byo murugo birimo nk’isafuriya zo gutekamo…

Kubyaza Umusaruro izi Kanete ni byiza Kuko:

1:Gutangira Bisaba Igishoro gito cyane,kuko ibi bikombe  (Kanete) uzisanze ahantu Henshi cyane kuburyo hamwe uzitwarira Ubuntu utiriwe wishyura Amafaranga.

2:Kubona Abakiriya biroroshye kuko Imitako irangurwa n’abantu bacuruza ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi.

3:Kumenya gukora iyi mitako,ntibigoye Kuko n’Umuntu utarize yabishobora,Kandi bikamutwara amasaha make  akaba yamenye kuyikora.

4:Gukora uyu MUSHINGA,uba ugize uruhare mu gusukura Imijyi yacu,hamwe no kubungabunga ibidukikije Kuko uba ubyaje umusaruro Ibyari bibangamiye ituze rya muntu n’ibidukikije.

 

KANDA HANO USOBANUKIRWE UKO BIKORWA.

GUKORA IMBABURA IDASANZWE IKORESHA AMAVUTA YA VIDANGE

WARUZIKO WAMENYA GUKORA IMBABURA IDASANZWE IKORESHA (VIDAGE)?

 

Ushobora kuba warigeze wumva bavuga ko habaho imbabura ikoreshwa n’amavuta  (vidange),cyangwa Wenda ukaba warigeze kuyibona,ariko ukayangira gucumba kwayo…

Iyi mbabura yo ntisanzwe,kuko nticumba umwotsi,Kandi amavuta ntashobora guhura nibyo utetse,bitewe nuko Amavuta Aba ateretse kure yaho utekeye.

Kuri babantu bamara igihe kinini cyane ,bacanye , Iyi mbabura ishobora kugabanya Amafaranga bari basanzwe bakoresha kukigero cya 80%,Kuko ikoresha Amavuta make cyane

Kandi arahendutse hari naho bayaguhera Ubuntu ,bitewe nuko Vidange Mumagaraje  menshi baba babuze Aho bayimena!

Gukora uyu Mushinga ni mwiza Kuko:

1:Kuwutangira biroroshye,kuko ushatse Watangira ukora imbabura yawe,

Bitewe nukuntu itangaje umuntu uyibonye wese ahita agusaba kumukorera iye.

2:Ibikoresho bizikora hamwe n’amavuta zikoresha ya vidange, biboneka Henshi cyane Mugihu.

3:Kumenya gukora izi mbabura,ntibigoye Kuko n’Umuntu utarize yabishobora,Kandi bikamutwara amasaha make akaba yamenye kuzikora.

4:Gukora uyu MUSHINGA,uba ugize uruhare mu gusukura Imijyi yacu,hamwe no kubungabunga ibidukikije Kuko uba ubyaje umusaruro Ibyari bibangamiye ituze rya muntu n’ibidukikije.

KANDA HANO USOBANUKIRWE UKO BIKORWA.

 

GUKORA AMAPAVE YO MURI PLASTIC

KUGIRANGO HABONEKE UMUSARURO MWINSHI KANDI MUGIHE GITO HATABAYEHO IBYOTSI BIHUMANYA IKIRERE KANDI AMAPAVE HAWE N’IBINDI BISHOBORA KUVA MURI PLASTIC BIBE BIHENDUTSE CYANE,UYUMUSHINGA TURACYARI KUWUNOZA NEZA.

 

URAZA KU ISOKO VUBA.